Site icon MY250TV

“Gen Neva” n’imbonerakure ze BASUBIRANYEMO

Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu zibarizwamo n’urubyiruko rw’abahezanguni rwitwara nk’interahamwe zo mu Rwanda mu 1994, ari mu ntambara y’amagambo hamwe n’izo mbonerakure.

Uyu mutegetsi aherutse gutangaza ko yafashe icyemezo cyo gushyiraho umutwe mushya w’imbonerakure kuko izo asanganywe “zikomoka mu miryango mibi”, ndetse ko imiryango yazo izishyiramo politiki itandukanye n’iyo we ashaka.

Yagize ati: ”Jyewe nafashe gahunda ko tugomba kurema urubyaro rushyashya rw’imbonerakure kuko izihari zose zifite ababyeyi babi cyane, babigishiriza mu byumba by’uruganiriro.”

Ndayishimiye kandi yikomye bikomeye abo mu Mbonerakure yita ko zavutse mu 1975 abashinja ko bari muri benshi batumva imigabo n’imigambi y’ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi.

Izi mvugo za Ndayishimiye zatumye abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Burundi bibaza mu by’ukuri icyaba cyihishe inyuma y’uyu mwiryane wugarije aba DD.

Gusa, bose bahuriza ku mpamvu y’uko izi mbonerakure zaba zimaze kurambirwa politiki y’ikinyoma yimakajwe n’iyi Leta mpotozi ya CNDD-FDD.

Magingo aya Abarundi bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo aho ku isonga haza ubuzima bukakaye iyi Leta yabashoyemo, gusa ibintu bikomeje kuba bibi aho ubu mu Burundi hacura imiborogo kubera abana b’Abarundi bakomeje gupfa nk’ubushwiriri mu ntambara Ndayishimiye asaruramo akayabo.

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Izi mbonerakure zikwiye kwiyunga ku bandi Barundi bakitandukanya na Ndayishimiye n’agatsiko ke bakomeje kubagira ibitambo mu nyungu zabo bwite.

Biraro Ernest

Exit mobile version