Gen “Neva” w’u Burundi mu mvugo ishinyagurira Abatutsi b’abanyekongo!
Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva”, ubwo yasuraga abaturage bo muri Komini Bugabira mu ntara ya Kirundo mu mvugo zikomeye zataka u Rwanda n’ Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ntabwo yabasize, yagize ati “Twese Abarundi ntituzemera gupfa nk’Abanyekongo. Ipuuu! Abantu bakicwa nk’ihene uko nyine!”
Ayo ni amwe mu magambo akomeye benshi ku mbungankoranyambaga bafashe nk’agashinyaguro gakomeye ndetse n’ubugome bamaze si ukumwiha karahava!
Ubundi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Abanyekongo b’Abatutsi barashakishwa, bakicwa, bakamburwa ibyabo ndetse bakicirwa n’amatungo yabo arimo inka cyane cyane, umunsi ku munsi. Ni ibikorwa by’ubunyamanswa bikorwa na FARDC, FDLR utibagiwe n’Ingabo z’u Burundi.
Tshisekedi usigaye uri inshuti y’akadasohoka ya Neva, ubu we na Neva nibo bari ku ruhembe ry’iyicwa ry’Abatutsi aho badahwema kuvuga imvugo z’urwango nk’izo Neva yavugiye mu kirundo ashinyagurira Abatutsi b’abanyekongo baba bishwe nabo.
Ikindi kuvuga ko bicwa nk’ihene ni ugushimangira ko ntacyo bavuze, ndetse no kubashinyagurira. Kuko ntiwafata abantu bicwa nta kosa bakoze ahubwo bazira ubwoko bwabo ngo ube uri umuntu muzima.
Ibi kandi binemeza ko Perezida Neva afite umutima wuzuye amacakubiri n’urwango bitewe no gufata inzirakarengane ukazita ibyo wishakiye. Ibyo kandi bisa nk’ibyabaye mu Rwanda ubwo hategurwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe Abayobozi n’interahamwe bitaga Abatutsi inzoka, inyenzi ndetse n’ibindi byinshi.
Neva akwiye kumenya ko ntawishora mu macakubiri n’urwango ngo bimugwe amahoro, amaraso y’Abatutsi yirirwa amena yarangiza akaza kuyashinyagurira azamuhagama!
Mukobwajana Linda