Ndayishimiye Evariste wananiwe intambara yishoyemo arashaka kugira abaturage yazahaje ibitambo
Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yasuraga abaturage bo mu ntara ya Kirundo, kuri uyu 11 Gashyantare 2025, yongeye kumvikana avuga amagambo ahamagarira abaturage intambara.
Ndayishimiye yagize ati: “ntimukaryame ngo musinzire kuko mufite umuturanyi mubi…Mwebwe mwitegure kandi ntimugire ubwoba.”
Aya magambo aje yiyongera ku yo Ndayishimiye aherutse kuvugira imbere y’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, ubwo yashimangiraga ko akarere kagomba kwitegura intambara yeruye.
Aho yivugiye ko amahanga ntatareba neza intambara y’ akarere izaba rusange. Ibi bisa nko kuvuga ko izaba hagati y’ Abaturage.
Ndayishimiye wakomeje kurwana intambara abaturage be batumva impamvu yayo, akomeje gukubitirwa inshuro mu Burasirazuba bwa Congo, aho amagana y’abasirikare be aherutse kugwa mu mirwano yabereye Goma.
Kuri ubu, akaba ahangayikishijwe no kubona imigambi ye y’ intambara asangiye na Tshisekedi yarapfuye ubusa. Mu mayeri menshi, akaba ashaka kuyishoramo abaturage batazi ibyo arimo aho biva naho bigana.
Nyuma y’aho yohereje indi batayo muri congo mu ntangiriro z’ uku kwezi, Uburasirazuba bwa Congo ubu bumaze koherezwa abasirikare b’ u Burundi bagera ku bihumbi 10.
Abaturage b’ u Burundi bakwiye kuba amaso bakirinda uyu munyagitugu Ndayishimiye wabangirije igihugu mu mpande zose, akarenga akabashorera abana mu ntambara zitagira cumi na kabiri.
Umwanzi, u Burundi bufite ni Ndayishimiye ukomeje kwicisha igihugu inzara no gushaka gushora abana barwo mu ntambara.
Biraro Ernest