Ibohorwa rya Bukavu, ihumure ku Banyekongo batotezwaga n’ingabo zikorera mu kwaha kwa Tshisekedi
Nyuma y’ibohorwa rya Goma, Bukavu yahise ihinduka indiri ya FARDC, FDLR, FNDB, Wazalendo. Aho izi ngabo zirwanira inyugu za Tshisekedi zatangiye kwigaba mu baturage zibasahura utwabo ndetse zikica na bamwe bo mu bwoko bw’ Abatutsi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umutwe wa M23 umaze gufata ikibuga cy’ indege cya Kavumu, wanabashije kubohora uyu mujyi wa Bukavu wari warahindutse indiri y’ingabo za Tshisekedi.
Bamwe mu bamenye iyi nkuru nziza kuri iki cyumweru bahise berekeza ku mupaka uhuza umujyi wa Bukavu ndetse n’akarere ka Rusizi,umwe muri bo ni umutegarugori wagaragaye ajya kwakirana urugwiro abarwanyi b’umutwe wa M23,mu marangamutima agaragaza icyizere afitiye M23 yagize ati: “Abatutsi babayeho nabi babica saa sita na nimugoroba ariko nibakomere bashikame.”
Mu ntara ya Kivu y’amajyepfo ibikorwa byibasira abanyecongo b’Abatutsi by’ihuriro rya Tshisekedi byabanje gucibwa intege no kuba M23 yarabohoye ikibuga cy’indege cya Kavumu. Ibi bikaba byari intambwe ishimishije kuko iki kibuga aricyo iryohuriro ryisuganyirizagaho kugirango rikomeze kugaba ibitero kubanyecongo b’abatutsi aho batuye.
Intara ya Kivu y’Amajyepfo ibarizwamo umujyi wa Bukavu izwiho ko yakomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bwibasira Abanyecongo b’Abatutsi kubera ko bamwe mu banyapolitiki bawukomokamo nk’uwitwa Bitakwira Justin n’abandi benshi ari abahezanguni biyemeje gukwiza imbwirwaruhame z’urwango zihamagarira abo mu yandi moko kwica Abanyecongo b’Abatutsi kuko ngo Atari Abanyecongo kimwe n’abandi, bityo kubohorwa kwayo ni ugucungura bidasubirwaho abanyecongo bahoraga babunza akarago ngo baticwa kandi bari mu gihugu cyabo.
Ndayambaje Marc