Nyuma yo gukubitirwa inshuro muri Congo, Neva yadukanye umuvuno wo gutoteza Abavuga ururimi rw’ ikinyarwanda mu Burundi.
Mu mpera z’icyumweru dushoje, nibwo amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aho Leta y’u Burundi irimo guhiga bukware Abanyarwanda n’ Abanyekongo bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge hirya no hino mu Burundi cyane cyane mu mujyi wa Bujumbura.
Ni ibikorwa Perezida Ndayishimiye Evariste arimo gukora yifashishije igiporisi ndetse n’imbonerakure aho abafatwa bafatwa nta mpamvu izwi maze bakajyanwa gufungirwa muri za kasho za polisi n’ahandi hantu hateguwe aho bamwe bari kwicwa abandi bakaba babayeho mu buzima butagira amazi, n’ibyo kurya.
Ibi bikorwa byafashe umurego nyuma y’uko umutwe w’Abanyekongo bo mu mutwe wa M23 birukanye ingabo za Congo, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR mu mujyi wa Bukavu maze bagakwira imishwaro aho bamwe bakomeje inzira ya Uvira naho abandi bagahungira mu Burundi.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, Perezida Ndayishimiye yabaye nk’uca amarenga ko ibiri kubera mu gihugu cye abizi, aho yongeye kumvikana yibasira u Rwanda nk’umwanzi ndetse anakangurira abarundi guhora biteguye umwanzi.
Yagize ati:” Abarundi b’umutima, mujye muhora mwiteguye kuko ntawe uzi umunsi w’umujura”.
Ibi ni ugushimangira umugambi mubisha Ndayishimiye afite k’ u Rwanda by’umwihariko ndetse n’akarere muri rusange dore ko nta n’ukwezi kurashira atangaje amagambo afitanye isano n’aya.
Izindi ngero za hafi ni nk’aho ku itariki 11 Gashyantare yabwiye abaturage bo mu Kirundo ko batagomba kuryama ngo basinzire kuko u Rwanda ari umuturanyi mubi ndetse n’ayo yavugiye imbere y’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ku itariki ya 1 Gashyantare ateguza intambara yeruye mu karere.
Imyitwarire ya Perezida Ndayishimiye ni gihamya y’uko umugambi we na Tshisekedi wo gukora Jenoside bahereye muri Congo ukomeje gukomwa mu nkokora na M23 bakaba bahisemo kuwimurira mu Burundi.
Biraro Ernest