Ubuhamya: FDLR irakataje mu kuroga Abanyarwanda yafashe bugwate
Mu gihe cy’imyaka 18 yamaranye na FDLR nyuma agafata icyemezo cyo kuyitera umugongo maze agatoroka, Hakizimana Bahati Jean Bosco agaragaza ko uyu mutwe w’abajenosideri washyize imbaraga nyinshi mu icengezamatwara ry’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri igamije kwangiza imitekerereze y’abarwanyi bayo n’abandi bose yafashe bugwate.
Mu kiganiro yahaye RBA Hakizimana yagize ati:”Iyo ndeba imigambi mibisha ya FDLR, nyibonera mu kwangiza imitekerereze y’Abanyarwanda muri rusange. FDLR yarenze kuba umutwe w’iterabwoba ahubwo yabaye umutwe ushingiye ku ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’amacakubiri kuko niyo bigisha ababakomokaho bose, guhera no ku mwana ukivuka”
Bahati kandi akomeza avuga ko iyi FDLR ibwira abarwanyi bayo ko kuba bari mu ishyamba ari uburyo bwo kwirengera, ko bagomba gukora ibishoboka byose bakirukana abatutsi ku butegetsi, cyane ko batanemera ko umututsi ari umunyarwanda.
“Aho bari ntibiyumva nk’umutwe w’iterabwoba. Ababana nabo babereka ko babarwanirira, ko icyo bashaka kubakiza ari ingoma ntutsi imaze imyaka 400 ikandamiza abahutu”
Nta gihe kinini kandi cyari gishize iby’imigambi mibisha nk’iyi ya FDLR ku Rwanda ishyizwe ku karubanda na Ishimwe Patrick nawe wayitoroshye nyuma yo kubona ko M23 ibacanyeho umuriro mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ishimwe mu buhamya bwe yagaragazaga ko gahunda yabo kwari ukurwanya umutwe wa M23 bamara kuwutsinda intambara igakomereza mu Rwanda.
Ubuhamya nk’ubu bwa Bahati na bagenzi be ni igihamya cy’uko amahanga atagomba guha agaciro imvugo za bamwe mu batifuriza ineza u Rwanda birirwa bavuga ko FDLR itakibaho.
Biraro Ernest