“Gen. Neva” yatangiye guha Imbonerakure intwaro, biracura iki?
Guhera kuwa Gatanu, tariki 14 Gashyantare 2025, mu ntara ya Cibitoke, Ndayishimiye Evariste yatangiye igikorwa cyo guha intwaro urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ari zo Imbonerakure.
Izo mbonerakure zikaba ari izo mu ma komini ya Mugina, Mabayi, Rugombona Buganda.
Iki gikorwa kije nyuma y’aho, Ndayishimiye akubitiwe inshuro mu Burasirazuba bwa Congo, mu ntambara bafatanya na FARDC, FDLR na Wazalendo barwanya umutwe wa M23.
Mu bisa nk’ ibya ya leta ya Kinani yakoreshaga Interahamwe mu mabi yose, Ndayishimiye nawe umaze iminsi yikanga ibitero bya baringa ku gihugu cye yahisemo gukoresha imbonerakure.
Ababikurikiranira hafi, babona ko ari umuvuno wo kugira ngo izi mbonerakure zigabe mu baturage bo mu bwoko bw’ Abatutsi cyane ko hashize iminsi aba batutsi bafatwa bagatotezwa.
Iyi myitwarire yo gukwirakwiza intwaro mu mbonerakure kandi bitemewe n’amategeko byateye ubwoba Abarundi b’ingeri zitandukanye.
Umwe mu baturage batuye muri komini ya Mugina yagize ati: “biteye ubwoba kubona abantu bitwaje intwaro mu buryo butemewe n’amategeko kuko bazikoresha mu bikorwa bya kinyamaswa ndetse no gutera ubwoba abandi baturage.”
“Gen Neva” wigize umwicanyi kabuhariwe akwiye kwibuka ko iteka iherezo ry’inkoramaraso nka we ryagiye riba ribi,bityo rero nawe akwiye kuzirikana ko aricyo ategereje kuko amaraso arasama.
Ndayambaje Marc