RDC: Amahanga akomeje kurengera inyungu zayo aho gukemura ikibazo mu mizi
Biciye muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga, igihugu cya Canada cyatangaje ko gihagaritse ubufatanye bufitanye n’ u Rwanda mu by’ ubucuruzi. Iki cyemezo Canada yafashe kuwa 3 Werurwe 2025, yagendeye ku birego bififitse bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Nyamara iki ni ikinyoma,kuko iki cyemezo cyaje gihurirana n’uruzinduko rwa Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa RDC, Kizito Pakabomba, yagiriye i Toronto. Aho uyu muyobozi yaraje mu nama mpuzamahanga yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro, PDAC 2025.
Biteye inkeke kubona igihugu nka Canada cyahisemo kumva amabwire ya Tshisekedi ashinja u Rwanda ibirego bidafite aho bishingiye maze kigafatira u Rwanda ibihano.
Kimwe n’ ibindi bihugu bitandukanye byagiye bihitamo guha ibihano u Rwanda, biragarara ko amahanga arajwe inshinga n’inyungu akura muri RDC kurusha amahoro abaturage b’ iki gihugu bakeneye.
Byagaragaye ko ikibazo cya Kongo kitazigera gikemurwa n’ ibihano. Ni kenshi cyane aya mahanga arengera inyungu zayo zagaragaje ko ibiganiro hagati y’ impande zihanganye ari kimwe mu bizakemura ikibazo cy’ umutekano muke
Byari bikwiye ko amahanga afasha Kongo gukemura ibibazo byayo aho kwishinga imitwe y’abayobozi bayo babashukisha inyungu bakura muri Kongo.
Mukobwajana Linda