Kuva kwa SADC muri Kongo: Ikimenyetso cy’uko inzira y’amahoro muri Kongo igomba guca mu biganiro
Kuri uyu wa kane taliki ya 13 Werurwe 2025 mu nama idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), bafashe umwanzuro wo gukura ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’uko izi ngabo za SADC zitsinzwe n’umutwe wa M23 urugamba rwabereye i Sake n’i Goma, ibintu bitakiriwe neza yaba kuri SADC ubwayo ndetse by’umwihariko no kuri Tshisekedi wari uziringiye ariko zikamutaba mu nama.
Kuba izi ngabo zari zimaze igihe kigera ku myaka ibiri birangiye zikuwe muri Kongo ni ikimenyetso simusiga ko inzira Tshisekedi yari yarahisemo yo kwifashisha ingabo za SADC kurwana intambara z’ inyungu ze bimuzambanye.
Ni kenshi kandi Abakuru b’ibihugu bitandukanye baba ab’Iburayi ndetse n’Afurika ndetse n’amasezerano ya Nairobi na Luanda agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, bagiye bavuga ko inzira y’amahoro atari iy’imirwano ahubwo ari iy’ibiganiro ku mpande zombi ariko Tshisekedi agakomeza kuvunira ibiti mu matwi. Gusa bikomeje kugaragara ko inzira y’amahoro nta yindi ari iy’ibiganiro.
Ibi kandi ni ibimenyetso by’uko Tshisekedi wagiye winangira kenshi, akwiye kurekura umutima agakurikiza inzira za nyazo aho gukomeza kwishora mu ntambara adashoboye zitwara ubuzima bw’Abanyekongo benshi by’umwihariko Abatutsi b’abakongomani bicwa umunsi ku munsi.
Igihe kirageze ngo Tshisekedi yumve ko ibibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bw’ igihugu cye bitazakemurwa n’inzira y’intambara ahubwo ari inzira y’amahoro n’ibiganiro bigomba kumuhuza n’abanyagihugu bagakemura ibibazo.
Mukobwajana Linda