Ubutegetsi bwa”Gen Neva” mu gukina ku mubyimba Abarundi
Ibikomerezwa mu butegetsi bwa Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” byumvikanye bishinyagurira Abarundi ku kibazo cy’ibikomoka kuri peteroli cyabaye ingume mu Burundi, aba bategetsi bashinja abaturage kuba inyuma y’icyo kibazo.
Byabaye mu cyumweru gishize ubwo umwe mu badepite yabazaga Minisitiri w’Intebe Lt Gen Gervais Ndirakobuca bita Ndakugarika niba ajya afata akanya agatembera hirya no hino mu mujyi ngo arebe uburyo abaturage bagowe, aho birirwa ku mirongo bategereje imodoka, imvura yagwa bakanyagirwa.
Uyu mudepite kandi yasabye Gen Ndakugarika kugira icyo avuga ku makuru y’uko hari ubwato bupakiye ibikomoka kuri peterori bumaze amezi hafi arindwi ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzaniya.
Mu kumusubiza, Gen Ndakugarika yamubwiye ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peterori atari ikibazo akwiye kubazwa ko ahubwo gikwiye kubazwa minisitiri ugifite mu nshingano ze, bityo ko asanga icyo kibazo kitamureba.
Mu rwego rwo kumukura mu isoni no kwerekana ko ayo manyanga basanzwe bayaziranyeho, Ndabirabe Gelase uyobora Inteko yunganiye uyu musirikare ukuriye Guverinoma ya Gen Neva abwira abadepite ko nta kibazo cy’igitoro kiri mu Burundi.
Ndabirabe mu isoni nke yashinje abaturage gufata igitoro bakagihisha mu ngo zabo, aho atanatinye kumvikana asaba abagize Inteko gutegura gahunda yo kujya gusaka mu ngo z’abaturage kandi ko yizeye ko bazasangamo igitoro cyinshi.
Ni mu gihe nyama bisanzwe bizwi neza ko igitoro kiri mu ngo za Perezida Ndayishimiye n’iz’agatsiko ke cyane ko ari bo bashimuse isoko ry’ibikomoka kuri peterori mu Burundi.
Soma kandi: Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi
Kugeza mu Ukuboza 2024, Leta y’u Burundi irishyuzwa miliyoni 21 z’amadorali ya Amerika akomoka ku madeni ifitiye abacuruzi b’ibikomoka kuri peterori.
Hiyongeraho kandi n’amande akomeje gucibwa iyi Leta kubera ubwato bupakiye peterori yafatiriwe ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzaniya kubera kutishyura aho buri bwato bubarirwa amande agera ku bihumbi 32 by’amadorali ya Amerika ku munsi.
Biraro Ernest