20-08-2026

#Kwibuka31: Ibyaranze tariki 17 Mata 1994

0

Tariki ya 17 Mata 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu ndetse ishyiraho ba perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura.

Kuri iyi tariki, ku cyobo kiri ku Muhima hafi y’akagari ka Rugenge hiciwe Abatutsi benshi. Icyo cyobo bakitiriye CND kubera ko inkotanyi zari muri CND.

Abatutsi bari bahungiye mu Babikira b’abakarikuta munsi ya Kiliziya Ste Famille bose barishwe.

Tariki ya 17 Mata 1994, mu bitaro bya CHUK hiciwe Abatutsi benshi barimo abarwayi bari baharwariye, abari babarwaje n’abahahungiraga.

Ibi bitaro byarangwagamo ingengabitekerezo mbi cyane, abaganga bahawe imbunda mu mpera za 1993 babeshya ko ari izo kwirindira umutekano.

Uwo munsi kandi Abatutsi benshi baturukaga ku musozi wa Ndera, Rubungo, Jurwe, Murindi, Gasogi, Kanombe na Remera biciwe muri CARAES Ndera. Abatutsi bo ku munini muri Nyaruguru barishwe.

Tariki ya 17 Mata 1994 muri Komini Rwamatamu muri Nyamasheke haje igitero cy’interahamwe gikomeye kirica, gitsemba Abatutsi bari bahahungiye.

Rwamatamu, hakozwe ibikorwa by’iyicarubozo birimo kwica abana, gufata abakobwa ku ngufu, nyuma bakabajomba ibisongo mu maguru.Abatutsi bo muri Bweyeye, Rusizi barishwe.

Abatutsi barishwe i Kayonza, Umurenge wa Nyamirama no ku cyuzi cya Ruramira na Kabazeyi muri Rwamagana.

Ubwicanyi bwarakomeje mu gihugu cyose ngo Abatutsi bicwe bamarwe.

Twibuke twitubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading