20-08-2026

Gashozantambara Tshisekedi akomeje gushimangira ko ari umwanzi w’amahoro

0

Ingabo za Tshisekedi n’abo bafatanya mu gukora ibyaha barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bakomeje kugaba ibitero by’iterabwoba mu duce umutwe wa M23 wabohoye, ibi bikaba bishimangira ko Tshisekedi ari umwanzi w’amahoro.

Hirya y’ibi byo kudurumbanya amahoro mu burasirazuba bwa Congo, uyu mutegetsi amaze igihe yigamba kuzatera u Rwanda mu mugambi ahuriyeho na FDLR, gusa ntabwo bateze kubigeraho kuko inkiko z’u Rwanda zirinzwe neza.

Tshisekedi yiyemeje kwitambika intambwe zose zigamije kugarura amahoro, uko ni ko kandi yitambitse ibyagiye bigerwaho mu biganiro by’amahoro by’i Nairobi ndetse n’iby’i Luanda muri Angola, none kuri ubu akomeje kwitambika intambwe zishimishije zatewe n’ibiganiro by’ubuhuza bwa Qatar.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading