01-05-2026

#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 23 Mata 1994

0

Tarikiya 23 Mata 1994 I Kabuye mu cyahoze ari Komini Ndora, perefegitura ya Butare hari hahungiye Abatutsi benshi bamwe baturutse muri Nyaruguru, bakorewe ubwicanyi ndengakamere.

Kuri iyi tariki, Abatutsi bo mu cyahoze ari Segiteri Rwaniro bishwe umugenda. Abatutsi ku cyuzi cya Nyamagana barishwe, bicwa baroshywemo. Kuri icyo cyuzi kandi hari hari bariyeri ikomeye cyane.

Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Musange barishwe bose ni mu gihe Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Musambira biciwe ku musozi wa Bitsibo, ubu ni mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Ubwicanyi ku musozi wa Bitsibo bwatangiye ku buryo bweruye tariki 20 Mata 1994, nibwo Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye mu bihuru, mu baturanyi, abandi bajyanwa kuri komine Musambira n’abayobozi ba komine Musambira kugira ngo bicirweyo.

Uwo munsi kandi mu masaha ya saa yine z’igitondo nibwo interahamwe nyinshi n’abasirikare bishe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Musange, superefegitura ya Kaduha muri perefegitura ya Gikongoro.

Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje gukorwa mu gihugu cyose, iyobowe na Leta y’abicanyi, abakuru b’amashyaka bari muri HUTU-POWER, abasirikare bakuru, imitwe y’abicanyi y’Interahamwe n’impuzamugambi.

Bamwe mu bategetsi ku rwego rwa komini, Segiteri na Serire bagize uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwitabira Jenoside, bityo abatarishe, bararebereye, abake bagira abo bakiza.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading