01-05-2026

Bombori bombori kwa “Gen Neva”!

0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yiyongereye ku bakomeje kugaragaza ko barambiwe ubusambo bwabaye indangamuntu kuri Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” n’agatsiko bafatanyije kuyoboresha Abarundi inkoni y’icyuma.

Nk’urugero, ubwo yari yitabye Inteko Inshinga Mategeko kuri uyu wa 18 Mata 2025, Minisitiri w’Imari Ntahontuye Nestor, yabuze ayo acira n’ayo amira nyuma y’aho Abadepite bamugaragarije ko raporo zitangwa ku mikoreshereze y’umutungo n’imali bya Leta kuva mu mwaka wa 2022 ziba zitavugisha ukuri.

Gelase Ndabirabe uyobora Inteko yagize ati:” Ibyakozwe na Guverinoma mu ngengo y’ imari mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri by’uyu mwaka biri ku ijanisha rya 0%, nyamara wareba raporo zitangwa ku buryo yakoreshejwe ugasanga ari 100%. Icyo kinyuranyo kiragaragaza imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta”

Agathon Rwasa yunzemo ati:” Bamwe mu bayobozi bahitamo kwanga kugaragaza uburyo ingengo y’imari bahawe izakoreshwa kugira ngo babashe gukora amanyanga. Niba hatabayeho kwerekana uburyo buzafasha kugenzura ikoreshwa ry’umutungo, byorohera abajura kwiba”

Soma kandi: Abarundi bateguje “Gen Neva” intambara, ngo izava imbere mu gihugu aho kuba hanze yacyo

Nta minsi ishize  kuko hari kuwa 10 Mata ubwo Gervais Ndirakobuca nawe yaseberaga imbere y’inteko agerageza guhunga ibibazo byose abajijwe.

Umubare munini w’Abarundi wicira isazi mu jisho bitewe no kubura ibyangombwa by’ibanze nk’ingaruka z’ubutegetsi bubi bwa Ndayishimiye wikubira ubutunzi bwose bw’igihugu maze akayobya uburari abeshya ko igihugu cye gikize kandi mu by’ukuri yarakiroshye mu manga y’ubukene.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading