Umurundi ufashwe ajya mu Rwanda agomba kwicwa – ibwiriza rishya rya “Gen Neva”
Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi aherutse gutanga itegeko ko umurundi uzajya afatwa yambuka umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda agomba kwicwa “nta yandi mananiza”.
Amakuru yizewe MY250TV ifite ni uko tariki ya 9 Mata 2025 umuyobozi wa Polisi mu gice cy’ amajyaruguru cy’u Burundi, ukuriye polisi mu ntara ya Kirundo ndetse n’umukuru w’imbonerakure muri iyo ntara Abel Ahishakiye bakoresheje inama imbonerakure zo muri za komini Busoni na Bugabira zo mu Kirundo maze bazigezaho ririya bwiriza ryatanzwe na sebuja Ndayishimiye.
Uretse kubatanya n’Abavandimwe babo b’Abanyarwanda, umwanzuro nk’uyu wa kinyamaswa wa Gen Neva ugamije gukomeza gutoneka igisebe Abarundi batewe n’uburyo yajujubije abashoramari b’Abanyarwanda bari babafatiye runini ubwo yabafungiragaho umupaka mu ntangiriro za 2024.
Soma kandi: Ifungwa ry’imipaka n’u Rwanda rikomeje gushyira ahabi u Burundi, ab’i Cibitoke aho bukera barivugana “Gen Neva” !
Ku rundi ruhande, Abarundi bakomeje kuzira ko bagaragaza ko batishimiye politiki y’itoteza ya Neva bise “Politiki y’agahotoro” aho ubu kubera iterabwoba ribahora ku mutwe wabo bahisemo kumusubirisha guhunga igihugu cyababyaye.
Biraro Ernest