10-04-2026

Interahamwe n’ibigarasha mu gukurakuza ikinyoma cyamaze gukubita igihwereye

0

Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi barangajwe imbere n’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha muri iyi minsi bavuye mu myobo basanzwe babarizwamo aho bari mu rugamba badashobora gutsinda rwo guhimba ingirwajenoside bise “ubwicanyi bwa Kibeho”.

Ni ikinyoma aba banyabyaha ruharwa bamaze igihe bashaka ko Isi yakwemera gusa iteka birabapfubana, bakacyizura mu gihe u Rwanda ruba ruri mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – ibintu bishimangira ubugome ndengakamere bwasaritse aba banyabyaha.

Mu bugome n’ubushinyaguzi aba biyita ko barwanya u Rwanda basanganywe, guhimba ubwicanyi butigeze bubaho babikora bashaka kugereka ibyaha byabo kuri FPR-Inkotanyi kugira ngo bayobye ababakurikira mu mugambi wo guhindura amateka no gusebya abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1995 I Kibeho mu yari Perefegitura Gikongoro ntihari gusa inkambi y’impunzi ahubwo hari harahindutse icyicaro cy’interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 bihishe mu mpunzi, baranze gushyira intwaro hasi, kandi bagashyira mu kaga amahoro yari agikomeye u Rwanda rwari rugiharanira kongera kubaka.

Ingabo za RPA ntizigeze zijya I Kibeho zigiye kwica abantu nk’uko izi nterahamwe n’abazikomokaho babivuga ahubwo zagiye kuhakura ikintu cyari kimaze kuba ikibazo gikomeye kuko interahamwe zari zirimo zitegura uburyo bwo kwiyegeranya ngo bongere gutera u Rwanda.

Ikindi kandi ingabo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside, ntizihorere ngo nazo zikore ubwicanyi, ntabwo zari guhindukira ngo zice cyane ko n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwari burimo kubaka u Rwanda ruhuza Abanyarwanda ngo bongere babane muri sosiyete binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Iyo interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha bavuze ubwicanyi bwa Kibeho baba bashaka kandi guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwiza ibinyoma by’uko habaye Jenoside ebyiri harimo n’iy’abahutu kuko bavuga ko mubo bibuka ari“Abahutu bishwe na RPA” icyo gihe I Kibeho.

Soma kandi:Impamvu hari abakomeje guhimba indi “Jenoside” y’igicupuri

Jenoside yabaye mu Rwanda ni iyakorewe Abatutsi ndetse byanemejwe n’Umuryango w’Abibumbye. Ubu mu mateka y’Isi ntaho wasanga icyo bita “jenoside yakorewe abahutu” kandi impamvu ni uko ntayigeze iba.

Nta muntu numwe uzigera wumva ibitabapfu byabo kuko abo Banyarwanda bagambiriye gushuka bazi amateka yabo kandi ntibazigera bemera uwariwe wese ushaka kuyacurika no kuyahimba.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *