#Kwibuka31:Inshamake y’ibyaranze tariki ya 30 Mata 1994
Tariki ya 30 Mata 1994 Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Gisenyi, Rubavu.
Kwanga Abatutsi muri Gisenyi byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko umunyagitugu Habyarimana Juvénal ariho yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya politiki y’urwango mu Rwanda.
Kuri uyu munsi Abatutsi b’ i Mibilizi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mibilizi bibwira ko bazahakirira barishwe.
Uwo munsi kandi nko mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, nibwo igitero kinini cyageze kuri Paruwasi ya Ngoma, abasirikare n’interahamwe biroshye mu muryango wa Kiliziya, batangira kwica Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma.
Abatutsi bari bahungiye mu kigo cy’Abenebikira ku Itaba (Maison Généralice) barishwe mu gihe kandi Abatutsi benshi biciwe mu rufunzo i Ntarama Bugesera. Urwo rwari urufunzo bari babatije CND rugabanya Ntarama, Rurindo na Mugina ya Gitarama.
Abasirikare bararasaga bakanatera ibisasu mu rufunzo maze interahamwe zitwaje imihoro, amacumu, ibisongo, ubuhiri burimo imisumari bitaga nta mpongano y’umwanzi, inkota n’izindi ntwaro gakondo bakica Abatutsi dore ko ntawahungaga, kuko ntabwo babashaga kwiruka muri urwo rufunzo.
Twibuke twiyubaka.
Mukobwajana Linda