#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 5 Gicurasi 1994
Tariki 5 Gicurasi 1994, Radiyo rutwitsi ya RTLM yanyujijeho ubutumwa n’ibiganiro byinshi bihamagarira kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi hirya no hino mu gihugu aho abacengezamatwara b’iyi radiyo bumvikanye bishimira kuba ko bishe Abatutsi bobitaga ibyitso by’umwanzi.
Uwo munsi kandi Umukuru w’ikigo cy’ababikira I Sovu, Soeur Gertrude Mukangango, yicishije Abatutsi banyuma bari barokotse ubwicanyi bwo kuwa 22 na 25 Mata 1994 muri Monastere y’I Sovu.
Guhera tariki ya 17 Mata 1994, kuri Monastere y’I Sovu hahungiye abatutsi barenga ibihumbi icumi bihisha mu nzu z’icyo kigo cy’ababikira, harimo no mu ivuriro, bicwa mu byiciro bitandukanye.
Iyicwa ry’abatutsi ryakozwe ku I tarikiya 5 Gicurasi1994 rishimangira cyane uruhare rwa Leta mu mugambi wa Jenoside no gukoresha itangazamakuru mu bukangurambaga bwo kwica Abatutsi.
Jenoside yakorewe I Sovu, igizwemo uruhare na bamwe mu babikira, barimo umuyobozi w’ikigo, iragaragaza ko inzego zose zagize uruhare muri Jenoside.
Mukobwajana Linda