Dipolomasi y’u Rwanda ikomeje kurwaza muzunga interahamwe n’ibigarasha, bakamwarira mu binyoma!
Mu mpera z’icyumweru kirangiye abanyabyaha ruharwa babarizwa mu dutsiko tw’interahamwe n’ibigarasha bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bavuga amangambure nyuma y’uko u Rwanda rukomeje guhamya umubano n’amahanga aho by’umwihariko Perezida Kagame abana neza n’abakuru b’ibihugu bagenzi be.
Amanjwe y’izi nyangabirama yasembuwe no kuba Perezida Kagame ku wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025, yakiriye ku rwuri rw’inka rwe ruherereye Kibugabuga Mamadi Doumbouya uyobora Guinea ndetse unamugabira inka.
Interahamwe zibarizwa mu gatsiko ka FDU-Inkingi binyuze ku mumotsi wazo Musabyimana Gaspard n’ibigarasha byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC binyuze ku muhezanguni David Muruganwa Himbara bihutiye kujora no gupfobya ruriya ruzinduko.
Mw’ishyari, ikimwaro n’ubutindi byababase, aba bahezanguni bagaragaye bavuga ko umutungo w’u Rwanda “wihariwe na bacye” ndetse ko Perezida Kagame “yambuye abaturage ubutaka bwabo”.
Gusa ibyo interahamwe n’ibigarasha babivugishijwe n’ubwoba baterwa no kuba Perezida Kagame yarateje imbere ku rwego ruhanitse imibanire myiza n’ibindi bihugu bityo bikaba bizabagora gukomeza gusiga icyasha ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda cyane ko bufite inshuti z’akadasohoka hirya no hino ku Isi.
Ibihuha by’interahamwe n’ibigarasha biri mu murongo w’ubutiriganya aba banzi b’u Rwanda bakunze gukoresha ngo bahishire ibyaha byabo birimo ubujura bakoreye u Rwanda mbere y’uko batorongerera mu bihugu ubu bihishemo.
Ndayambaje Marc