08-07-2026

Sendagara “Gen Neva” yeruye ko ashaka gutegeka by’iteka ryose!

0

Ndayishimiye Evariste alias Sendagara Neva wananiwe kugira icyo amarira Abarundi kuva yashimuta ubutegetsi, akomeje gutanga ibimenyetso ko ashaka gutegeka ubuzima bwe bwose kabone n’ubwo Abarundi badasiba kumubwira ko bamuhaze.

Ibi uyu mutegetsi yongeye kubihamiriza Abarundi kuri uyu wa 09 Gicurasi 2025 ahitamo gushimuta inshingano zakabaye zitunganywa n’urwego rushinzwe amatora akazinjiza mu biro bye maze ashyiraho itegeko rizagenga amatora y’Abadepite n’ ay’abajyanama ba za komini ateganyijwe mu Burundi kuwa 05 Kamena 2025.

Ibi bije bikurikira ko no mu gihe cyo kwiyandikisha kuri lisiti z’itora, abaturage bakorerwaga iyicarubozo, bakamburwa uburenganzira bwabo bw’ibanze ndetse ahandi bakanashorerwa nk’intama zijyanywe mu ibagiro ngo bajye kwiyandikisha.

Abarundi bo barabyibuka neza nk’aho byari ejo ubwo hamwe na hamwe mu gihugu inzego za Leta zifashishaga amakarita yo kwivurizaho yataye agaciro maze bakayakoresha mu mwanya w’ikarita ndangamuntu mu kuzuza lisiti z’abazitabira igikorwa cy’itora.

Soma kandi: Ndayishimiye yagaruye ubukoloni mu Burundi, abaturage abagira abacakara!

Kuri Ndayishimiye, kuba Abarundi bataritabiriye ku bwinshi igikorwa cyo kwiyandikisha kuri lisiti z’itora, byakagombye kumubera ubutumwa bw’uko batishimiye umusaruro w’ubutegetsi bwe.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading