08-07-2026

#Kwibuka31: Umunsi hicwa Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR Nyabisindu, inshamake y’ibyaranze tariki ya 12 Gicurasi 1994

0

Ku munsi nk’uyu, tarikiya 12 Gicurasi 1994, kuri ADEPR Nyabisindu muri Muhanga haje interahamwe zisize ingwa n’amarangi zambaye amashara, zifite intwaro, ibyuma, amashoka, imihoro, ubuhiri burimo imisumari, zirara mu Batutsi bari bahahungiye zirabica.

Kuri uwo munsi nko mu masaha ya saa munani haje abanyururu bajya kujugunya iyo mirambo mu myobo, bagendaga bayikurura hasi ndetse hari na benshi batashizemo umwuka, bamwe bagenda basaba imbabazi, ari nako basenga.

Mu kwica Abatutsi bari kuri ADEPR Nyabisindu Interahamwe zabanje gusiga abagore n’abakobwa, kugira ngo babanze babasambanye ku gahato. Muri ibyo bikorwa byo kubahohotera hakoreshejwe ibikoresho binyuranye byo kubababaza, birimo amacupa, ibiti basongoye ndetse n’imyanana y’insina.

Kuri ADEPR Nyabisindu hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo abaguye aho babashije kuboneka barenga 120.

Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’abanyarwanda bo mu nzego zose harimo n’abanyamadini, bamwe muri bo bakurikiranywe mu nkiko barakatirwa, abandi baracyaburana.

Mu mwaka wa 2016, ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwasabye imbabazi kubera uruhare rwabamwe mu bayoboke baryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’uwari umuvugizi wabo wahungiye mu Bubiligi, Pasitoro Joseph Nsanzurwimo, unakomeje ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading