29-07-2026

#Kwibuka31:Tariki ya 22 Gicurasi mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Inshamake

0

Tariki nk’iyi, 22 Mata, mu 1994, ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege cya Kigali ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe mu rugamba rwazo rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Uwo munsi kandi Abatutsi barishwe kubitaro bya Kigeme, muri Nyamagabe y’ubu, Abatutsi kandi biciwe i Nyamirembe, aho bitaga CND ku Kamonyi.

Uwo munsi kandi Sindikubwabo Théodore wari Perezida w’inzibacyubo mu Rwanda yandikiye uwari Perezida w’uBufaransa, François Mitterrand, amushimira ubufasha igihugu cye kigenera u Rwanda.

Mu nyandiko ya Sindikubwabo yamenyesheje Mitterand ko “kubera kubura ibikoresho ingabo zígihugu zavuye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe” amusaba ubufasha bwihuse ndetse aranamutelefona.

Ni nawo munsi Amnesty International yasohoye raporo ivuga ko ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi mu Rwanda bwateguwe na Leta kandi ikabukora ifatanyije n’ingabo zayo.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading