Utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye yemeje ko RED-Tabara ari intwari z’u Burundi
Sinduhije Alexis ukuriye MSD, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye, yatangaje ko umutwe w’abarwanyi wa RED-Tabara watangijwe n’Abarundi bityo ko buri Murundi akwiye gufata abawugize nk’intwari ye kuko uri ku rugamba rwo guhirika ubutegetsi bubi bwa Ndayishimiye bukomeje kwica u Burundi nabi.
Ibi uyu munyapolitike ubu ubarizwa mu buhungiro mu Bubiligi ariko akaba afite izina rinini muri politike y’u Burundi,yabitangaje kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025 mu kiganiro yahaye imwe muri Radio z’Abarundi zumvikanira kuri murandasi.
Ibyo Sinduhije yatangaje binyomoza imvugo itajya iva mu kanwa ka Perezida Ndayishimye ko RED-Tabara “yashinzwe n’u Rwanda” kandi ko “ruyitera inkunga” kugira ngo imukure ku butegetsi.
Muri icyo kiganiro Sinduhije yagize ati: “Ibyo aribyo byose icy’ingenzi nuko RED-Tabara yatangijwe n’Abarundi, sinyobora Red-Tabara ariko abarwanyi bayo ni intwari zacu, ni intwari z’Abarundi, ndabashyigikiye cyane”
Yakomeje agira ati: “Ubu Red-Tabara ibarizwa muri Congo aho irwana n’ingabo z’u Burundi ndetse yamaze kuzikura mu birindiro byazo, gutera u Burundi nabyo biri muri gahunda yabo.”
Uyu munyapolitiki wigeze kuvuga ko “Ndayishimiye ni we mutegetsi mubi hanyuma y’abandi bose u Burundi bwigeze”, yongeye kwerura ko uwo ari we wese azumvana igitekerezo cyangwa igikorwa cyo guhirika igitugu cy’uwo mutegetsi yiteguye kumushyigikira mu buryo bwose.
Ati: “Abantu bose b’intwari bafite umugambi wo kwirukana ubutegetsi bwa Ndayishimiye, uko baba babigenza kose, nubwo baba bafite intege nke, nubwo baba bafata ibuye bakaritera ubwo butegetsi, tuzabashyigikira twivuye inyuma.”
Yunzemo ati: “Ubwo butegetsi ntabwo dushaka turaburwanya, kandi ntituzaruhuka tutabuhiritse,nitutabishobora abana bacu cyangwa abuzukuru bacu bazabishobora, ni ibintu tutazahagarika kandi twizeye ko tuzabigeraho.”
Ijwi rya Sinduhije rije ryunga mu y’abandi benshi bavuga ko igihe kigeze ngo ubutegetsi bw’igitugu bwa Ndayishimiye buhirikwe Abarundi biruhutse, ibi bikaba bishimangira ko nta kabuza iminsi igitugu cye gisigaje ari mbarwa.
Ndayambaje Marc