#Kwibuka31:Inshamake y’ibyaranze tariki ya 23 Gicurasi 1994
Tariki nk’iyi mu 1994, nibwo hatangiye agahenge k’amasaha 36 nk’umwanzuro wari wafashwe na FPR Inkotanyi ubwo Iqbar Riza wari umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yabasuraga ku Mulindi.
Uruzinduko rwa Iqbar rwari rugamije kugira ngo aganire na FPR ku buryo abasirikare 500 bo muri Ghana bari muri UNAMIR bari bategerereje i Nairobi bagera i Kigali, gusa aka gahenge ntikubahirijwe kuko ingabo za Leta y’abicanyi zakarenzeho zikarasa kungabo za FPR.
Kuri uwo munsi kandi abanyarwanda bagera ku bihumbi bibiri bari barahungiye mu nkambi i Burundi baratahutse, bari abo muri Bugesera, Gitarama, Butare naGikongoro.
Mu cyumweru cya nyuma cya Gicurasi honyine imirambo 3500 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarohowe mu kiyaga cya Victoria muri Uganda maze irashyingurwa.
Mukobwajana Linda