Abarundi barahamya ko Perezida wabo ari gutegura ikinamico y’amatora
Abarundi bari imbere mu gihugu no hanze yacyo baratangaza ko ibyo u Burundi buri kwitegura Atari amatora ahubwo ari ikinamico yateguwe na Perezida Ndayishimiye n’ishyaka rye, CNDD-FDD, kugira ngo akomeze agundire ubutegetsi.
Bavuga ibyo bahereye ku kuba Ndayishimiye na CNDD-FDD ye ari bo rukumbi bateguye amatora y’abagize inteko ishinga amatege ko n’abajyanama ba za komini, azaba mu kwezi gutaha, maze ubundi bayahezamo indi mitwe ya politiki aho by’umwihariko8 abagerageza kwiyamamaza bahohoterwa.
Sinduhije Alexis ukuriye MSD, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye ni umwe mu bagize icyo bavuga aho yagize ati: “Ibyo mwita amatora yo mu Burundi si amatora.”
Yakomeje agira ati:“
MSD yavuze ko igihe cyose amatora azaba yateguwe na CNDD-FDD yonyine andi mashyaka atari mu itegurwa ryayo ibyo si amatora mu by’ukuri, ni amatora CNDD-FDD izi neza mbere y’igihe uzatorwa, yewe n’Abarundi ibyo barabizi ni ikinamico gusa.”
Uyu munyapolitike yagaragaje kandi imitegurire idahwitse y’ariya matora yatewe n’uko politiki y’ishyaka CNDD-FDD icyubakiye ku macakubiri, bityo ko iki gihugu kidateze kutungana mu gihe cyose hatabayeho impinduka.
Ati: “Umuti ku kibazo cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwubakiye ku macakubiri ashingiye ku bwoko ni ugutegura amatora Abarundi b’ingeri zose bagizemo uruhare bakitorera abayobozi babakwiye, nibitagenda gutyo u Burundi ntibuzongera gutekana.”
Soma kandi: Hamenyekanye ubutiriganya Ndayishimiye na CNDD-FDD bari gukoresha ngo bazibe amajwi mu matora ataha
Abarundi aho bava bakagera bakwiye kumenya ko nta wundi uzaza ngo abuze “Gen” Neva n’ishyaka rye rya CNDD-FDD kwiba amatora,ahubwo nibo ubwabo bakwiye gufata iya mbere bagahagarika ubwo bujura.
Ndayambaje Marc