#Kwibuka31: Ibyaranze tariki ya 26 Gicurasi 1994
Umunsi nk’uyu mu 1994, hari hashize iminsi ine ikibuga cy’indege cya Kigali kiri mu maboko y’ingabo za FPR Inkotanyi ndetse n’ikigo cyagisirikare cya Kanombe.
Icyo gihe, Perezida Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre yaje guhinduka Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko hagomba kugira agace k’umuzenguruko wa kilometero 20 gakurwamo abasirikare mu nkengero z’Ikibuga cy’indege kugira ngo hajye abasirikare ba Loni.
Ku rundi ruhande Inkotanyi zakomeje umurego zigarurira uduce dutandukanye tw’igihugu ari na ko zirokora abari mu kaga.
Mbere no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, Perezida Mobutu yafatwaga nk’inshuti y’akadasohoka y’abategetsi b’u Rwanda, aribyo byanatumye mu gihe ubutegetsi butsinzwe, jenoside igahagarikwa, abasirikare ndetse n’interahamwe bahungiye muri Zaïre bakakirwa nayombi.
Mukobwajana Linda