Interahamwe zikomeje kuririra mu myotsi nyuma y’uko FDLR yambuwe Abanyarwanda yari yarafashe bugwate
Interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi mu mpera z’icyumweru kirangiye bakoraniye i Buruseli mu Bubiligi mu nama y’igitaraganya yari igamije gusuka amarira nyuma y’uko amagana y’Abanyarwanda umutwe w’iterwabwoba wa FDLR wari warafatiye bugwate mu mashyamba ya Congo bacyuwe mu Rwanda.
Nyuma y’iyo nama, aba banyabyaha bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi basohoye itangazo ryokwikura mu isoni maze bayobya uburari bavuga ko “u Rwanda ruri inyuma y’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo” kandi ko iyi ntambara ihonyora uburenganzira bwa muntu.
Gusa ibyo kuza u Rwanda mu bibazo bya Congo ni ikinyoma gishaje ndetse cyataye agaciro kuko ubu isi yose izi ko ahubwo inkoramaraso zigize umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari zo ziza ku isonga mu kwica kinyamaswa Abanye-Congo, gufata ku ngufu abagore ndetse n’ibindi byaha biremereye bidasiba kugaragazwa muri za raporo zitandukanye.
Muri iryo itangazo aba banyabyaha bavuga kandi abo mu bwoko bw’abahutu baba muri Congo “bambuwe indangamuntu, baratotezwa babeshyerwa ko bakorana na FDLR”, gusa iki ni ikinyoma kidashobora kuvanaho ukuri ko Abanyarwanda batahutse mu Rwanda FDLR yari yarabafashe bugwate nk’uburyo bwo kugira ngo ikomeze ibeshye amahanga ku mpamvu itava muri Congo.
Soma kandi: Amatakirangoyi, kubura icyerekezo n’ubujajwa – ibyaranze ‘mitingi’ y’interahamwe za FDU-Inkingi i Buruseli
Uko byagenda kose urusaku rw’Interahamwe ndetse n’Abajenosideri ntawe rukwiye gucira ishati kuko igihe bahereye ntacyo bigeze bageraho, mu gihe nk’iki FDLR iri gukubitwa ubutitsa sibwo bagira icyo bageraho.
Ndayambaje Marc