05-04-2026

Sendagara “Gen Neva” yagiye kwa Sebuja Tshisekedi gufata amabwiriza mashya

0

Perezida Ndayishimiye bita Gen Neva cyangwa Sendagara kuva kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025 ari i Kinshasa mu ruzinduko Tshisekedi umukoresha agomba kumuheramo amabwiriza mashya yo guhungabanya amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Congo.

Aba bategetsi bombi basangiye ingengabitekerezo y’urwango n’ivanguramoko, uguhura kwabo ni kubera igitutu kibariho cy’uko Isi yose yamaze guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu karere bigizwemo uruhare n’aba bombi.

Imwe mu mpamvu ikomeje gutuma barara badasinziriye, ni uburyo Leta ya Qatar ndetse na Amerika zikomeje gushyira imbaraga mu gushakira amahoro akarere, aho byabaye ngombwa ko Tshisekedi ategekwa gushyikirana n’umutwe w’Abanye-Congo wa M23.

Uwo mutwe usanzwe urwanira gusubizwa uburenganzira ku gihugu cyabo ndetse no kurwanya akarengane bakomeje kugirirwa bazira kuba ari Abatutsi kandi bavuga Ikinyarwanda.

Sendagara na Tshisekedi ntibumva uburyo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bategeka ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR usanzwe uzwi ko ariwo soko y’akaga kugarije akarere ugomba kurimburanywa n’imizi.

Aba banyagitugu kandi bakomeje gushengurwa n’uburyo abo FDLR yari yaragize ingwate bakomeje kubohorwa maze bagafashwa gusubira iwabo mu Rwanda.

Soma kandi: Agakungu ka Gen Neva w’u Burundi na Tshisekedi, akaga ku mahoro n’umutekano by’akarere!

Kuva mu mwaka wa 2023 Tshisekedi na Ndayishimiye bakorana mu buryo bweruye mu bikorwa byibasira Abatutsi b’Abanye-Congo no kurwanya M23, aho by’umwihariko Ndayishimiye ahemberwa kuba yarohereje muri Congo ingabo z’igihugu cye mu gukora nk’abacanshuro.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *