07-04-2026

#Kwibuka31: Tariki ya 27 Gicurasi mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

0

Ku munsi nk’uyu tariki ya 27 Gicurasi 1994, MINUAR yatangiye kuvana abantu bari bihishe muri Hotel des Mille Collines ibajyana aho bifuje.

Bamwe bifuje kujya mu gice cyari kikigenzurwa na Guverinoma y’Abatabazi, abandi benshi bajya mu gice FPR-Inkotanyi yari yarabohoye.

Uwo munsi kandi Ingabo za FPR-Inkotanyi zakomeje gusaba ko abasilikare ba Leta bashyira intwaro hasi, bakareka ubwicanyi, bagafatanya gusana ibyangiritse no kubaka igihugu, ariko biba iby’ubusa.

Tariki ya 27 Gicurasi 1994, igice kirenga icya kabiri cy’u Rwanda cyari kimaze kubohorwa n’ingabo za FPR-Inkotanyi.

Kuri iyo tariki kandi, MINUAR yatangaje ko ibona mu minsi ya vuba, ingabo za FPR-Inkotanyi zizaba zimaze kwigarurira Umujyi wose wa Kigali.

Jenoside yakomeje gukorerwa Abatutsi mu gihe mu Muryango w’Abibumbye bari bakirwana n’amagambo yo kwemeza inyito y’ubwo bwicanyi, ariko ntibagire ubutwari bwo gufata ibyemezo buyihagarika.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *