Abanye-Congo baramagana Perezida Ndayishimiye ukomeje kubahungabanyiriza umutekano afatanyije na FDLR
Perezida w’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo baharanira impinduramatwara mu gihugu cyabo aravuga ko Perezida Ndayishimiye w’u Burundi akomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi Bisimwa yabibwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi i Goma ku cyicaro gikuru cy’uyu mutwe ubu umaze kubohora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati: “Hafi y’umupaka wacu, hari undi mwanzi ukomeye ari we FDLR aho bari kwisuganya ngo badutere babifashijwemo n’u Burundi. Aha kandi ni ho ibitero bikomeye biri guturuka maze bikibasira abaturage mu misozi ya Minembwe bigizwemo uruhare n’ingabo z’Abarundi.”
Bisimwa yibukije Ndayishimiye ko nta mpamvu n’imwe afite ituma akomeza kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo kandi atari umwe muri bo ndetse amusaba kuvana bwangu ingabo ze ku butaka bw’icyo gihugu.
Ati: “Nk’Abanye-Congo, gahunda ihari ni iy’ibiganiro kugira ngo dushakire hamwe umuti w’ikibazo, u Burundi rero bukwiye kwita ku bibazo byabwo aho gukomeza gukoresha abasirikare kwica abasivile, Leta nk’iyo si iyo kwihanganirwa.”
Yakomeje agira ati: “Icyo tubasaba ni ukuva ku butaka bwacu. Nk’uko ingabo za SADC zatashye, nabo bakwiriye kubigenza batyo bagasubira mu Burundi.”
M23 ntisiba gushyira ahabona ingero z’ubufatanye bwa Ndayishimiye na FDLR, aho ihora ifata mpiri abasirikare b’Abarundi barwana ku ruhande rwa FDLR n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu mugambi wagutse wa Perezida Tshisekedi wo kurimbura Abatutsi b’Abanye-Congo.
Mu nyungu z’akarere kose, Ndayishimiye akwiye gufatirwa ibyemezo amazi atararenga inkombe.
Biraro Erneste