#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 28 Gicurasi 1994
Ku munsi nk’uyu tariki ya 28 Gicurasi 1994, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI) yatangaje ko abagize Guverinoma y’Abatabazi bavuye i Gitarama, bahungira ku Kibuye mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro hirya no hino mu gihugu.
Umunyamakuru wa RFI, Monique Mass, wari mu Rwanda yagiye i Nyamata avuga ko abaturage barenga icya kabiri cy’abari bahatuyembere ya Jenoside batsembwe n’interahamwe zifatanyije n’ingabo za Leta.
Ibyo kandi byemejwe n’Umubiligi Profeseri Alain Verhaegen mu kiganiro yahaye RFI i Bruxelles avuye mu Rwanda mu kazi yakoranaga n’umuryango w’abaganga batagira imipaka (Medecins Sans Frontieres Belgique).
Uwo munsi kandi, Ambasaderi Amuri SUED wari mu bavanywe muri Hotel des Mille Collines na MINUAR agasanga FPR-Inkotanyi, nawe yatangaje kuri RFI uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe na Leta y’Abatabazi n’Interahamwe, asaba ko urugamba FPR-Inkotanyi yarwanaga rwo guhagarika Jenoside rukwiye gushyigikirwa n’Isi yose.
Mukobwajana Linda