Ubutegetsi bwa Sendagara “Gen Neva” mu bundi bushotoranyi k’u Rwanda
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD), Révérien Ndikuriyo, aherutse gutangaza ko bari gushakisha “abasirikare benshi” bo kwifashisha mu gutera u Rwanda.
Ibi uyu mutegetsi yabivugiye mu Cibitoke kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025 ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza abakandida b’iryo shyaka mu matora y’abagize inteko ishingamategeko azaba mu kwezi gutaha.
Mbere yo kuvuga ibyo, Ndikuriyo usanzwe ari somambike w’umunyagitugu Ndayishimiye Evariste alias Sendagara cyangwa Gen Neva, yavuze amagambo menshi yibasira u Rwanda arushinja kugambirira kugaba ibitero k’u Burundi, ibintu yananiwe gutangira ibimenyetso.
Soma kandi: Gashozantambara Ndayishimiye yongeye kwerura ko ashaka gutera u Rwanda, gusa nakubitwa ntazaboroge!
Uretse kuba iyi myitwarire Neva n’agatsiko ke bayiterwa no kuba bararitswemo n’urwango n’ubujiji, ibi kandi ni amayeri bahisemo kugira ngo bakomeze gukinga ibikarito mu maso Abarundi cyane ko babona ingirwa buyobozi bwabo nta kindi yamaze uretse kubahekura no kubahindura abatindi n’abacakara.
Mu Burundi ubuzima bukomeje guhenda aho ibicuruzwa by’ingenzi birimo isukari, ibikomoka kuri peterori, amadovize n’ibindi byabuze aho na bike bibonetse byikubirwa na Ndayishimiye n’agatsiko ke kiganjemo abo mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi.
Ndayishimiye n’abambari be bishyiriraho ibiciro byabo bidafite aho bihuriye n’ibyagenwe na Leta kugira ngo bakuremo agatubutse.
Mu gihe cyose CNDD-FDD ya Gen Neva imaze ikora ayo manyanga, Abarundi b’ingeri zitandukanye ntibigeze barya iminwa mu kubereka ko badashoboye kuyobora igihugu, impamvu ndetse yaviriyemo abenshi muri bo kwitwa abanzi b’igihugu ndetse barameneshwa.
Ibyo Ndayishimiye n’ibyegera bye bikora byose bakwiye kumenya ko kugerageza gutera u Rwanda ari ugukora intare mu jisho.
Biraro Erneste