27-04-2026

Gashozantambara Ndayishimiye yongeye kwerura ko ashaka gutera u Rwanda, gusa nakubitwa ntazaboroge!

0

Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi yumvikanye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda aho ngo azanyura mu Ntara ya Kirundo. Ibi uyu munyagitugu yabivugiye mu kiganiro yahaye BBC, ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda, cyatambutse kuri uyu wa 25 Werurwe 2025.

Ibyo gushoza intambara k’u Rwanda si bishya mu kanwa ka Ndayishimiye kuko no mu Ugushyingo umwaka ushize yabivugiye i Kinshasa aho yemeje ko azakoresha urubyiruko mu gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro na BBC, uyu munyagitugu yumvikanye ashinja u Rwanda ibirego byamaze kuba indirimo ishaje birimo ko u Rwanda “ruhungabanya umutekano w’u Burundi binyuze mu gufasha umutwe wa RED Tabara” n’ibindi biterekeranye akoresha ashaka kuyobya uburari ku kuba yarananiwe kuyobora kugeza ubwo u Burundi ubu ari cyo gihugu cya mbere gikennye ku Isi.

Bisanzwe bizwi neza ko Ndayishimiye warumbiye u Burundi ahuje ingengabitekerezo ya n’interahamwe n’abajenosideri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – ibi bikaba ari byo bimutera kugambirira gushaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda bwahagaritse iyi Jenoside, kabone n’ubwo atazabibasha.

Ubugome bwa Ndayishimiye bugaragarira kandi ku kuba yarohereje ibihumbi by’abasirikare n’Imbonerakure kujya gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, Kinshasa yita “umwanzi”.

Icyo Ndayishimiye akwiye kumenya ni uko ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda gihora gihanitse kandi nta wagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo bimugwe amahoro.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading