01-05-2026

Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) – umuhezanguni w’umugome wanywanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kumvikana asabira interahamwe n’abajenosideri we yita “opozisiyo” ibiganiro na Leta y’u Rwanda.

Ibi Ingabire yabivuze kuri uyuwa 22 Werurwe 2025 mu gikorwa ngarukamwaka gihuriza hamwe interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi, aho aba bagizi ba nabi batanga igihembo bitiriye nyirabuja Ingabire ku bahezanguni baba hanze y’u Rwanda bahize abandi mu bikorwa byo guhakana, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Izo ngirwabihembo uyu mwaka zatangiwe mu Bubiligi – igihugu gikomeje gukingira ikibaba no guha rugari abajenosideri n’ababakomokaho, umuhezanguni Ingabire yari yitabiriye mu buryo bw’iyakure aho yari mu Mujyi wa Kigali.

Ibikorwa byose Ingabire yirirwa yivurugutamo ni ikimenyetso cy’uko atigeze ahinduka na rimwe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu yahawe mu mwaka 2018 ubwo yari afungiwe ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kugera hanze,umuhezanguni Ingabire yakomeje umugambi we wo gucamo ibice Abanyarwanda by’umwihariko agamije gusubukura Jenoside. Ingabire kandi akwiye kwitonderwa bikomeye kuko ubwe ari uburozi ku Banyarwanda.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading