Uruhare rw’u Rwanda mu ntambwe yatewe ishobora gushyira iherezo ku ntambara yo gusubiranamo kw’Abanye-Congo
Kuri icyi Cyumweru ku itariki ya 23 werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimira intambwe yatewe igana ku mahoro mu ntambara yo gusubiranamo kw’Abanye-Congo ihanganishije Leta n’ihuriro rya AFC/M23.
Ni nyuma y’uko Leta ya Congo iatangaje ko ihagaritse ibitero byose byagabwaga n’igisirikare cyayo (FARDC) na AFC/M23 ikiyemeza kuvana ingabo mu gace ka Walikale – ibyo byose impande zihanganye zikaba zabikoze zikurikije imyanzuro y’inama
Ku itariki ya 30 Mutarama 2025 Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama yamuhuje n’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’uburasirazuba yagaragaje ubukana bw’iriya ntambara, umusanzu we muri iyo nama wakanguye amahanga ndetse biza gutuma zimwe mu nama zakurikiyeho ikibazo cyurumvikanye mu mwimerere wacyo.
Icya kabiri kigaragaza uruhare rukomeye u Rwanda rwagize ngo intambwe ziri kwishimirwa uyu munsi zibe zigezweho ni ukuba Perezida Kagame yaragize uruhare mu kwitabira ibiganiro bigamije ubuhuza byatumijwe na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad.
Ibyo nabyo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bw’u Rwanda mu guharanira amahoro mu karere ruherereyemo by’umwihariko rugafasha impande zihanganye muri Congo guhagarika intambara zikayoboka inzira y’amahoro.
Leta ya Congo na AFC/M23 nibakomeza inzira batangiye y’amahoro nta kabuza n’u Rwanda ruzasarura ayo mahoro.
Ndayambaje Marc