03-07-2026

Amarozi, indi ntwaro kirimbuzi “Gen Neva” yimakaje mu mitegekere ye!

0

Impungenge ni zose mu Barundi kubera uburyo Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi akomeje gukoresha uburozi mu kwikiza ibyegera bye n’abo bafatanya gutegeka babarizwa mu ishyaka rimwe rya CNDD FDD.

Mu kiganiro umunyamakuru Bob Rugurika aherutse guha Radiyo RPA isanzwe ikurikiranira hafi ibibera mu Burundi, yagaragaje uburyo ayo marozi yugarije abayobozi bakuru ari Perezida Neva uyari inyuma.

Uyu munyamakuru yahishuye ko ubu mu nama ihuza abayobozi bakuru na Perezida Ndayishimiye, buri wese asigaye agenda yitwaje impamba mu rwego rwo kwirinda ko yarogwa.

Mu bayobozi Rugurika yatanzeho ingero bapfuye bazize ayo marozi harimo Buyoya Pierre wayoboye u Burundi mu gihe kingana n’imyaka 13, kuva mu 1987 kugeza mu 1993 ndetse agaruka mu 1996 ageza mu 2003. Uyu mutegetsi akaba yarapfuye tariki 17 Ukuboza 2020 aguye mu Bufaransa.

Uretse na Buyoya, ngo Gen Neva n’abitwa ko ari ba somambike be ntabarebera izuba. Mu bo Rugurika yagarutseho hari Gen Bizimana Godefroid wari umuyobozi mukuru wungirije mu giporisi cy’u Burundi aho ndetse yari ashinzwe gutegura ingendo za Neva haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, yamwivuganye tariki 13 Werurwe 2024.

Soma kandi: Abarundi baramagana ingoma mpotozi Gen Neva

Rugurika kandi yatanze urugero rw’ uburwayi bw’amayobera bwa Bwana Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD wafashwe avuga ko yumva atameze neza maze yoherezwa igitaraganya kuvurirwa muri Kenya. Aha naho byaje kunanirana yoherezwa i Dubai, ku bw’amahirwe we yaje kurokoka.

Amarozi ni politiki ya Perezida Ndayishimye yahisemo kuva mu 2015 mu rwego rwo kwikiza abo batavuga rumwe, umwanzuro wafatiwe mu nyubako ya CNDD FDD iherereye mu kigobe I Bujumbura.

“Sebarundi” Ndayishimiye ukunda ibiryo nk’uwahanzweho aranze abaye Semarozi!

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading