Umujenosideri Chaste Gahunde akwiye kugaragaza igihe azitabira inkiko z’u Rwanda aho gushyanuka ku mbuga nkoranyambaga
Chaste Gahunde watorotse inkiko Gacaca ubwo yari akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akomeje gushyanuka ku mbuga nkoranyambaga ahimbira ibyaha abayobozi b’u Rwanda mu rwego rwo kuyobya uburari ku ruhare rwe muri Jenoside.
Uyu mujenosideri kabombo umaze imyaka 20 abundabunda mu byaro by’uBufaransa, yavuye mu Rwanda atorotse ubwo yari amaze guhamagazwa n’Inkiko Gacaca za Mushubati ngo yisobanure cyane ko abaturage b’iwabo ku ivuko bamushinjaga kwica ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gahunde yavugiye i Mabanza mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, Jenoside yayikoreye muri ako karere no mu bice byegeranye birimo Muhanga na Rutsiro, gusa mu kwikura mu isoni no kuyobya abamukurikira buhumyi, iteka yigaragaza nk’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ni ibintu akora binyuze mu kwibasira Umuryango FPR-Inkotanyi na Perezida Kagame aho aba abihimura kuko bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe we n’abandi bajenosideri bifuzaga gutsemba Abatutsi ntihagire n’umwe urokoka.
Nk’urugero uyu mujenosideri utanicuza uruhare rwe muri Jenoside, kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025 yagaragaye kuri YouTube noneho yigize umuhanuzi ari nako ahimbira ibyaha Umukuru w’Igihugu.
Ni ingingo yatumye ahubwo Abanyarwanda bongera kwibuka iby’uyumujenosideri bamwibutsa ko ibye bitararangira cyane ko atararyozwa uruhare yagize muri Jenoside kandi ko iki cyaha kitajya gisaza.
Soma kandi:Twibukiranye iby’interahamwe kabombo Chaste Gahunde ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga
Uyu muhezanguni w’umujenosideri akwiye kumenya ko ibyo yigira byose dosiye y’uruhare yagize muri jenoside ibitse neza ndetse ko bitari cyera inzego z’ubutabera zizamuryoza uruhare rwe, bityo rero ibinyoma yirirwa akwiza ntibiteze kumutagatifuza ahubwo byongera ibyaha akwiye gukurikiranwaho.
Ndayambaje Marc