01-04-2026

Interahamwe Chaste Gahunde ikomeje kwerura ko yasabitswe n’amacakubiri

0

Chaste Gahunde, interahamwe imaze igihe ibuyera mu Bufaransa yongeye kwerura ko abangamirwa no kuba Abanyarwanda bunze ubumwe, ibituma babana batishishanya.

Kuri uyu wa kane ku itariki ya 29 Gicurasi 2025, ni bwo iyi nterahamwe kabombo yagaragaye ku muzindaro wayo wa YouTube itesha agaciro gahunda zose Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Ni Mu kiganiro Francois Benda Lema wahoze ari umujyanama w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” yari umutumirwa aho by’umwihariko aba bombi bumvikanye babeshya ko ibiganiro byo mu Urugwiro byo mu 1998 byari bigamije“kwica abahutu”.

Ni mu gihe nyamara ibyo biganiro byaribigamije guha icyerekezo gishya u Rwanda abajenosideri bari basize basenye binyuze muri gahunda zirimo Inkiko Gacaca, ubumwe n’ubwiyunge n’izindi zatanze umusaruro mu kubaka u Rwanda ubu amahanga atangarira.

Kuba izi nterahamwe zikomeza kuvuga kuri ibi biganiro ndetse zikabeshya ibyaganiriwe ni uko zishavuzwa no kuba ubu ubumwe zari zarasenye bwaragezweho ku rwego ubu uwarokotse jenoside atishisha uwagize uruhare muri Jenoside.

Ibyavuzwe na Gahunde n’umutumirwa we bishimangira kandi ko yokamwe n’ivanguramoko ndetse ko nta kindi agamije uretse gusenya ubumwe bw’abanyarwanda, gusa ntabyo azageraho kuko Abanyarwanda babukomeyeho; ibintu bigaragazwa kandi n’ubushakashatsi.

Soma kandi:Ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye kubera buri wese igishoro cy’ejo hazaza

Interahamwe n’abajenosideri bamenye ko batsinzwe burundu ndetse ko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwubatse kuburyo butajegajega Ubumwe n’Ubwiyunge by’abanyarwanda, bityo rero gutekereza ko bagerageza gusenya ubwo bumwe ni ukurota inzozi badateze gukabya.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *