#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 30 Gicurasi 1994
Ku munsi nk’uyu, tarikiya 30 Gicurasi 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje gutsimbura umwanzi zifata uduce dutandukanye tw’igihugu, zigenda zirokora abari bataricwa muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Kuri uwo munsi izo ngabo zafashe umujyi wa Ruhango mu yahoze ari Komini Tambwe muri Perefegitura ya Gitarama.
Bitewe n’uko zabonaga ko ingabo za FPR Inkotanyi zizokeje igitutu, ingabo za FAR kuri uwo munsi zasabye ko Loni yazifasha zikagirana ibiganiro n’Inkotanyi. Gusa byabaye iby’ubusa kuko Inkotanyi zakomeje urugamba, zifata uduce dutandukanye ariko zirokora Abatutsi bari mu kaga.
Gufata Umujyi wa Ruhango kw’Inkotanyi byaje bikurikirana n’ifatwa ry’uwa Nyanza kuwa 29 Gicurasi 1994.
Inkotanyi zakomeje kugenda zirokora abantu ahantu hatandukanye bari bihishe ari na ko zikomeza gusatira umujyi wa Gitarama.
Twibuke twiyubaka.
Mukobwajana Linda