10-06-2026

#Kwibuka31: Umunsi Inkotanyi zibohora Abatutsi bari bahungiye I Kabagayi, inshamake y’ibyaranze tariki ya 2 Kamena 1994

0

Umunsi nk’uyu, tariki ya 2 Kamena 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye Abatutsi benshi bari barahungiye mu nkambi ya Kabgayi.

Iyo nkambi niyo izi ngabo zarokoyemo Abatutsi benshi ugereranyije n’izindi nkambi aho Inkotanyi zasangaga abicanyi barangije kwica Abatutsi hasigaye mbarwa.

By’umwihariko i Kabgayi, Inkotanyi zaguye abicanyi gitumo bariho bashaka uburyo barimbura Abatutsi.

Kuri uwo munsi kandi ni bwo uwari uhagarariye FPR-Inkotanyi yatangaje ko amasezerano yo guhagarika intambara atarimo kubahirizwa kuko Guverinoma y’abicanyi yari ikomeje kwica.

Tariki ya 2 Kamena 1994 uwari Perezida w’inzibacyuho, Sindikubwabo Théodore yandikiye François Mitterrand wategekaga u Bufaransa, amushimira inkunga atahwemye guha u Rwanda ndetse amusaba ko yakomeza gutanga ubwo bufasha.

Imyifatire ya Perezida Mitterand n’ubucuti bukomeye yari afitanye na Perezida Juvénal Habyarimana, bwatumye agira uruhare rufatika kandi rugaragara mu gufasha interahamwe mu gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading