Gen BEM Habyarimana mu kuzura amatwara ya Parmehutu, gusa ntibizamuhira!
Intagondwa Gen BEM Habyarimana Emmanuel umaze igihe abuyera i Burayi nyuma yo kwigira impunzi, akomeje kwerura ko yifuza kubona u Rwanda rusubira mu gihe cy’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhezanguni yahoze mu ngabo za Ex FAR mbere y’umwaka wa 1994, nyuma aza kwinjizwa mu ngabo zari iza APR zaje guhinduka RDF, bigera aho aba Minisitiri w’Ingabo muri Leta y’ubumwe hagati y’umwaka wa 2000 n’uwa 2002, umwanya yakuweho kubera ko yagenderaga ku matwara afitanye isano n’ayaba-Parmehutu.
Habyarimana utera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kuri iki Cyumweru tariki ya mbere Kamena 2025 yumvikanye n’ubundi ku muzindaro we wa YouTube mu mvugo z’amacakubiri ndetse zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibunona yatanze hari aho yumvikanye mu bugome n’ubuhezanguni avuga ko mu Rwanda hatabaye icyo yise “irimburwa ry’Abatutsi”, ko ngo ahubwo habaye “Jenoside y’Abanyarwanda”.
Iyo ni imvugo y’uburozi igamije kugorera amateka y’u Rwanda cyane ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi – Jenoside umuryango mpuzamahanga izi ndetse uzirikana buri tariki ya 7 Mata.
Iyi mvugo kirimbuzi ya Gen Habyarimana ishimangira impamvu yananiwe gukorana n’ubuyobozi bwabohoye u Rwanda bugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko imitekerereze ye isa neza n’iy’abacurabwenge b’iyi Jenoside akomeje guhakana no gupfobya.
Soma kandi: Gen BEM Habyarimana ushaje yanduranya yiyongereye ku bahezanguni bifuza ko Congo itera u Rwanda
Uyu muhezanguni yumvikanye kandi yabeshye ko abayobozi b’u Rwanda bahora bashaka “gushyamiranya abahutu n’abatutsi”, hagamijwe “gupyinagaza abahutu” – imvugo yerura ubugome bw’uyu mugabo cyane ko mu bigaragara atifuza kubona Abanyarwanda bunze ubumwe nk’uko bimeze uyu munsi.
Icyo uyu Habyarimana usaziye ubusa akwiye kuzirikana ni uko nta cyo ateze gukora ngo ahanagure ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo atazi ni uko ibyo yirirwa avuga bigize icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenosid, icyaha kidasaza.
Bitinde bitebuke azisanga imbere y’ubutabera.
Ndayambaje Marc