Ivanguramoko, iturufu ya Ndayishimiye na CNDD FDD mu kugundira ubutegetsi
Mu gihe u Burundi bwitegura ikinamico y’amatora ategerejwe muri uku kwezi kwa Kamena, Ndayishimiye Evariste utegeka icyo gihugu akomeje gushyira imbere iturufu yo guhembera urwango mu bikorwa byo kwiyamamaza aho gushyira imbaraga mu byagirira Abarundi akamaro.
Itsinda rishinzwe kwamamaza abakandida ba CNDD-FDD usanga ubutumwa bwabo bwuzuye urwango bafitiye Abatutsi bo mu Rwanda,abo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse yewe n’abo mu Burundi.
Mu gihe Ndayishimiye we ubwe akoresha imvugo zibiba amacakubiri,abo mu gatsiko ke barimo abakuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bo babishyira ku rundi rwego,ugasanga nta bwoba batewe no gukoresha imvugo zigamije kwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Bavuga ko “nta mututsi uzongera kuyobora u Burundi”,aha bahita banibasira u Rwanda bakavuga ko ngo rushaka gutera u Burundi ruciye i Uvira ariko ngo ntibizashoboka ndetse ngo “ubutegetsi bwubakiye ku gatsiko ka Hima-Tutsi ntibuzigera bwubura umutwe ukundi”.
Ababikurikiranira hafi basanga mu gihe nk’iki, biteye inkeke kubona mu karere k’ibiyaga bigari, hari umuyobozi ucyubakira kuri politiki zishaje z’ivanguramoko,u Rwanda rwagize amateka mabi ya bene izo politiki birugiraho ingaruka ikomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikagwamo abasaga miliyoni.
Buri gihe iyo Ndayishimiye agiye mu cyaro ari gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka rye rya CNDD-FDD, usanga imbwirwaruhame ze nta kirimo kizima kuko haba hibereyemo amanjwe gusa, biba bibi kurushaho iyo abambari be bafashe ubwo butumwa bakabukoresha bahembera inzangano zishingiye ku ivanguramoko, igikurikira ni urugomo rushingiye ku ivanguramoko.
Soma kandi:Perezida Ndayishimiye mu mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi mu Burundi
Imbwirwaruhame z’uyu munyagitugu zitambutswa ibikorwa byo kwiyamamazwa bikirimo kuba, ariko ibintu biba byacitse nubwo ibi byose Abarundi babikurikira bucece,ndetse kenshi izo mbwirwaruhame zituma n’abifatanya nawe barushaho kubona uburemere bw’ikibazo bafite.
Ni ikibazo cyo kuba u Burundi butegekwa n’umunyagitugu uhoza mu kanwa ke kuvuga ko ngo ubworozi bw’isazi ndetse n’iminyorogoto ari bwo buzazahura ubukungu bw’u Burundi,nyamara mu by’ukuri iki s cyo gisubizo gihamye ku bibazo uruhuri byugarije u Burundi.
Ni ingenzi kuzirikana ko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ritafashe ubutegetsi biciye mu nzira y’amatora cyangwa se biciye muri kudeta ikozwe n’igisirikare,ni ubutegetsi iri shyaka ryafashe biciye mu masezerano basinyanye na Petero Buyoya wahoze ayobora iki gihugu.
Muri ibi byose ikibabaje kurusha ibindi ni ukuntu ibikorwa byo kwiyamamaza by’iri shyaka usanga birimo kwigaragaza nk’aho ariryo nyiri igihugu rikabiba amacakubiri mu Barundi aho kubabwira ibyo rizabakorera.
Kugeza magingo aya, u Burundi buriho butariho kuko bwitwa ko bufite ubuyobozi ariko budakora aho nta n’icyizere Abarundi babufitiye, bisa n’aho ari igihugu ariko nacyo kidafite ubuzima.
Ndayishimiye acana za buji mu rusengero, ari nako yitegeye abambari be bari gukwiza imbwirwaruhame zikongeza urwango mu Barundi.
Ibyo bishimangira ko ubu atari ubuyobozi nyabwo kuko nta kintu na kimwe bumariye Abarundi ndetse ibintu biramutse bikomeje gutya, akarere kose kazarya ku ngaruka z’imitegekere mibi yubakiye ku bugoryi bw’uyu mugabo wananiwe gushyira ibintu mu buryo mu gihugu cye.
Ndayambaje Marc