29-04-2026

Ibigarasha bya RNC mu kubandwa no guterekera ibyihebe byabo byaguye ishyanga!

0

Tariki ya 7 Kamena 2025 mu Bubiligi habaye ikiswe misa yo kwibuka ibyihebe n’ibigarasha byapfuye byahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC birimo Patrick Karegeya, Safari Stanley na Seif Bamporiki, aho batagatifujwe mu binyoma byinshi mu gihe nyamara bagomeye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ubwo busa bwatambukijwe na nyiramujyiyobigiye akaba interahamwe kabombo  Musabyimana Gaspard ubarizwa mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi kegamiye ku mutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi, abinyujije ku muzindaro we rutwitsi wa YouTube.

Mu bahawe ijambo uwo munsi ngo bavuge ibinyoma kuri benewabo b’ibyihebe n’ibigarasha harimo mubyara w’ikihebe Patrick Karegeya, umuhezanguni Frank Ruhinda,  ndetse na Victor Safali, umuhungu wa Safali Staley.

Mu isoni nke n’ubuhezanguni bisanzwe biranga ikigarasha Ruhinda, yarihandagaje avuga ko Karegeya “yishwe kubera ko yakundaga abanyarwanda ashaka no kubitangira”.

Ni mu gihe nyamara nta na rimwe Karegeya yakunze abanyarwanda, cyane ko ari mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC mu 2010, umutwe wateguye ndetse ushyira mu bikorwa ibitero bya za gerenade byahitanye Abanyarwanda barenga 14, bikomeretsa abarenga 400 hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014.

Icyo Ruhinda akwiye kuzirikana ni uko iyo Karegeya azaba kuba yarakundaga Abanyarwanda atagomba kubica cyangwa ngo abahemukire nk’uko yabikoze.

Uyu muhezanguni yakomeze yita Perezida Kagame “umunyagitugu ukoresha amoko ngo agonganishe abanyarwanda”, ni mu gihe nyamara n’impumyi ibona neza umuhate wa Perezida Kagame mu gushyigikira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ibintu Abanyarwanda bamushimira umunsi ku wundi.

Ikindi ni uko iyo Perezida Kagame aba koko “agonganisha Abanyarwanda” atari gushyiraho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi ngo Abanyarwanda bongere babane mu mahoro. Mu Rwanda yaba uwishe n’uwiciwe barabana mu mahoro nta guhutazanya.

Soma kandi: Inzererezi za RNC zikwiye kwerekana icyo zagezeho mu myaka 14 ishize mbere yo kuyobya uburari mu bujajwa

Victor Safari, umuhungu wa Safari Staley nawe wahoze muri RNC, na we yumvikanye atagatifuza se avuga ko ari umuntu “wangaga amacakubiri urunuka” kandi mu by’ukuri yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umujenosideri Safari Stanley yahunze ubutabera bw’u Rwanda mu 2009 nyuma y’uko Inkiko Gacaca zitangiye kumukurikirana ku ruhare rwe muri Jenoside aho yari akurikiranyweho kwica Abatutsi umunani bari baramuhungiyeho n’uruhare mu rupfu rw’abandi 600 baguye mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Abo bose bashaka gutagatifuza ibyo by’ibihebe n’ibigarasha ndetse n’abajenosideri bakwiye kumenya ko ukuri kuzwi kandi guhari.

Benewabo bari ibigwari byanze u Rwanda bigashaka no kuruhemukira ariko Inkotanyi nkuko zabigenje mu 1994 zakomeje kuhaba zigakoma mu nkokora imigambi mibisha yabo.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading