12-09-2026

Kwikura muri ECCAS kw’u Rwanda ni uguca agasuzuguro no kwihesha agaciro

0

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyuwa mbere ku itariki ya 9 kamena 2025,
yashimangiye ko kuba u Rwanda rwarikuye mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) rwaciye agasuzuguro.

Ni mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakoresheje uwo muryango mu nyungu zayo bwite zo gusiga icyasha u Rwanda.

Iryo tangazo ry’ibyemezo by’iyi nama y’abaminisitiri, hari aho rigira riti: “Ntabwo byumvikana…ukuntu Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yishe ku mugaragaro amahame n’amategeko y’uyu muryango igamije kwanduza isura y’u Rwanda.”

Inkuru yo kuba u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwikura muri uyu muryango ikimara kumenyekana, Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye babicishije ku mbuga nkoranyambaga bashimye cyane ubushishozi iki cyemezo cyafatanywe.

Uretse iyi myitwarire ya Congo muri ECCAS, abategetsi b’icyo gihugu biyemeje guhoza mu kanwa u Rwanda hagamijwe kurwitirira ibibazo Tshisekedi ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yateje mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Soma kandi:Bangamwabo JP Turayishimiye ntashobora kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwihesha agaciro

Ubuyobozi bw’u Rwanda buhora bwiteguye gufata ibyemezo bikwiye mu gihe gikwiye ngo buce agasuzuguro ako ari ko kose. 

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading