10-06-2026

#Kwibuka31: Tariki ya 12 Kamena mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

0

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 12 Kamena 1994, ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje urugambwa rwo guhakagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ari na ko zigenda zibohora ibice bitandukanye by’igihigu.

Uwo munsi nibwo ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye Umujyi wa Gitarama.

Ku rundi ruhande, muri Tunisia hateraniye Inama ya 30 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, u Rwanda rwari rihagarariwe na Théoneste Sindikubwabo wari Perezida w’inzibacyuho.

Tariki ya 12 Kamena 1994 interahamwe ziyobowe n’uwitwa Kigingi zateye Abatutsi bari barahungiye mu bapadiri Henri Blanchard na Otto Mayer kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo zica Abatutsi 170 biganjemo abana.

Uwo munsi kandi ni bwo bamwe mu bari bagize Guverinoma y’abicanyi bahungiye i Gisenyi.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading