Igitutu kiri kuri FDLR kiri gutera interahamwe Musabyimana kuvuga amahomvu!
Musabyimana Gaspard, interahamwe kabombo akaba n’umumotsi w’agatsiko k’abahezanguni b’interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi kazwi nka FDU-Inkingi, yumvikanye akwiza ibihuha biterekeranye ku buyobozi bw’u Rwanda nk’umuvuno wo kwihimura kubera ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR avugira ukomeje guhura n’uruva gusenya.
Iyi mburamukoro yabitangaje mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno yakoze ku muzindaro wa YouTube kuri uyu wagatatu ku itariki ya 11 kamena 2025, aho by’umwihariko yifashishaga inkuru y’icengezamatwara ry’abazungu bavuga ko Leta zunze Ubumwe za Amerika “ikomeje kotsa igitutu u Rwanda” kubera intambara ya Congo.
Soma kandi:Interahamwe zikomeje kuririra mu myotsi nyuma y’uko FDLR yambuwe Abanyarwanda yari yarafashe bugwate
Gusa iyo ni inkuru mpimbano cyane ko kugeza magingo aya, Amerika itigeze itanga ayo makuru y’igitutu cyaba kiri gushyirwa k’u Rwanda, ahubwo ikizwi mu biganiro bihuza icyo gihugu n’u Rwanda ni imikoranire igamije kwimakaza amahoro ndetse n’inyungu zishingiye ku bucuruzi ndetse n’ubuhahirane.
Muri icyo kiganiro,umuhezanguni Musabyimana icyo yari agamije ni uguca igikuba mu Banyarwanda ariko ibyo yakoze ni ugucurangira abahetsi kuko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Congo.
Byongeye kandi Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko ntawazana igitutu k’u Rwanda mu gihe rusigasira inyungu zarwo, ikindi basobanukiwe neza nuko uyu muhezanguni avugira FDLR, bityo akaba agamije kwegeka k’u Rwanda ibibazo iteza Abanye-Congo ngo yo ayitagatifuze.
Interahamwe n’abajenosideri uyu Musabyimana avugira, bakwiye kumenya ko ahubwo aribo igitutu kiriho kubera ko bahorana ikidodo cy’ibyaha ndengakamere bakoze ndetse n’ubu bacyivurugutamo, bityo rero kwirirwa babunza umunwa sibyo bizabahanaguraho icyasha cy’ubujenosideri.
Ndayambaje Marc