06-04-2026

Ibindi bimenyetso bishimangira ko Chaste Gahunde ari umujenosideri kabombo

0

Umujenosideri Chaste Gahunde umaze igihe yihishahisha mu Bufaransa akunze guhunga uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu kwiyita ko yari umwana, nyamara ibimenyetso bishya bigaragaza ko yari yujuje imyaka y’ubukure.

Gahunde wigize umuvugizi w’abajenosideri bose ndetse n’interahamwe ku mbuga nkoranyambaga, ubusanzwe avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 14 gusa mu kumvikanisha ko atari yujuje imyaka y’ubukure.

Uyu mujenosideri wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Inkiko Gacaca z’iwabo ku ivuko, mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye (mu Karere ka Karongi ubu), yavutse itariki ya 4 kamena mu 1977, ibintu bishimangira ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi afite imyaka y’ubukure dore ko yari yujuje imyaka 17.

Nk’uko bigaragara mu byangombwa bye by’umwihariko mu ifishe ye ya batisimu, Gahunde yabatijwe ku itariki ya 21 mutarama mu 1978 ndetse yaje gukomezwa ku itariki ya 23 kanama mu 1991.

Imyaka Gahunde yiyitirira ni iya murumuna we Padiri Nahimana Fraterne uyobora  Paruwasi ya Mubuga iri mu Karere ka Karongi ho mu Ntara y’Uburengerazuba.

Soma kandi : Twibukiranye iby’interahamwe kabombo Chaste Gahunde ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Umujenosideri Gahunde akwiye kumenya ko buri gihe uko akomeza gukwiza ibihuha bigamije kwihanaguraho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ko hazakomeza kugaragara ukuri kugaragaza ko akwiye kuryozwa ibyaha bikomeye yagizemo uruhare afite imyaka 17 y’amavuko.

Gahunde aribeshya ntabwo azabeshya by’iteka kandi mu gihe gikwiriye azaryozwa uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *