Umunsi Guverinoma y’abicanyi iterana byayishobeye, Abasesero bavirwaho inda imwe – Ibyaranze tariki ya 17 Kamena 1994
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 17 Kamena 1994, habaye inama ya Guverinoma ya Yohani Kambanda aho bagaragaje ikibazo cy’uko hari abayobozi n’abasirikare bahunga aho intambara ikaze bashakira ubuhungiro ahandi, kandi bagaragaza ko hari integer nke mu bufatanye bwa Guverinoma
Kuri uwo munsi,Abasesero bari barahanganye n’ibitero by’interahamwe igihe kirenze amezi abiri, Inama ya Guverinomaya Kambanda yafashe icyemezo cyo koherezayo abasirikare n’umubare munini w’interahamwe kugirango bice Abasesero bari bakirwanaho bakoresheje intwaro gakondo.
Tariki ya 17 Kamena 1994, Guverinoma yasimbuje benshi mu bari bayigize. Hashyizweho abategetsi b’intagondwa bemeraga umugambi wa Jenoside cyane ko uko Ingabo za FPR-Inkotanyi zagendaga zitsinda abicanyi zinahagarika Jenoside, ba Burugumesitiri bamwe n’abandi bategetsi mu nzego zimwe na zimwe barahunze batinya ko bafatwa bakabazwa ubwicanyi bakoze.
Mu nama ya Guverinoma ya Kambanda havuzwemo kandi ugucika integer kw’iyo guverinoma y’abicanyi, n’ikijyanye no kuba abategetsi bakuru harimo n’abaMinisitiri bari bashishikajwe no kujyana imiryango yabo mu bihugu byo hanze.
Ibikorwa bya Guverinoma byo kwemeza kugaba ibitero bya gisirikare ku basivile b’Abatutsi bari bataricwa mu Bisesero, gukomeza guha intwaro n’imyitozo interahamwe muri « auto-defense civile » nibimwe mu bintu bibi bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yavuye mu mugambi wa Leta wo gushaka kumaraho Abatutsi bo mu Rwanda.
Twibuke twiyubaka.
Mukobwajana Linda