‘Kirogorogo’ Ndayishimiye yabajijwe ibyo kwiba amatora nuko ahitamo gukanaguzwa gusa!
Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye mu itangazamakuru yabuze ayo acira n’ayo amira ubwo yabazwaga ku ikinamico y’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko yabaye ku itariki ya 05 kamena 2025.
Ni amatora Ndayishimiye usigaye uzwi nka Sendagara, Kirogorogo cyangwa Gen Neva, hamwe n’ishyaka rye, CNDD-FDD, bibye ku manywa y’ihangu kugira ngo bakomeze bagundire ubutegetsi bamazeho imyaka 20.
Umwe mu banyamakuru yabwiye Ndayishimiyeko bamwe mu bayobozi batangiye kwamagana abantu bavuga ko amatora yabayemo ubujura burenze ukwemera kuko nta handi bwigeze buba.
Uyu munyamakuru yakomeje abaza niba ibyo hari aho bitaniye no gukubita umwana warangiza ukamubuza no kurira, iki kibazo cyatumye Ndayishimiye akanaguzwa maze birangira mu misubirize n’ubundi ataye ibitabapfu.
Mu gusubiza uyu mutegetsi yagize ati: “Ese ubundi mubanze mumbwire,muri kiliziya gatolika habamo demokarasi,ntibaheruka gutora papa,none yatowe ku majwi angahe? Yari ahanganye na bangahe? Iyo ni demokarasi,baratora,none kuki nta n’umwe wari wabamagana ngo ababwire nta matora bakoze?”
Amagambo yavuye mu kanwa ka Ndayishimiye ubwayo arashimangira umugambi mubisha wamenyekanye na mbere yuko iyo kinamico y’amatora iba, ukaba ari uw’uko agomba gutwaza igitugu Abarundi kugeza ubuziraherezo,dore nawe ubwe azi neza ko umwanya yicayeho yawushimuse atigeze atorwa n’Abarundi.
Uko byagenda kose, nubwo Ndayishimiye akomeza kwitera ijeki ariko arabibona ko Abarundi bamaze kumenya imigambi mibisha y’ubutegetsi bwe bukomeje gushyira mu kaga ubuzima bwabo.
Abarundi bari mu gihugu n’abari hanze yacyo iki nicyo gihe cyo gusenyera umugozi umwe bakikiza uyu mutegetsi wananiwe kubonera ibisubizo ibibazo uruhuri yateje igihugu cyabo.
Ndayambaje Marc