06-04-2026

Umujenosideri Chaste Gahunde akomeje kwivamo nk’inopfu

0

Umujenosideri kabombo Gahunde Chaste umaze igihe yihishahisha mu Bufaransa, yagaragaye ku muzindaro we wa YouTube yivamo nk’inopfu ubwo yateshaga agaciro gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iherutse kubera iwabo ku ivuko, aho yakoreye Jenoside ndetse akabihamywa n’Inkiko Gacaca.

Mu kiganiro kidafite umurongo yakoze kuri uyu wa Kabiri ku itariki ya 17 kamena 2025, uyu mujenosideri wahunze inkiko gacaca yumvikanye yibasira Karenzi Bosco ukuriye Ibuka muri Karongi watanze ubuhamya maze yumvikanisha ko ubwo ubuhamya ari “ibinyoma bigamije gukuririza amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Kibuye by’umwihariko i Mushubati”.

Gusa ibyo nta we bikwiye gutangaza cyane ko muri rusange abajenosideri bose ku Isi iyo Jenoside ihagaritswe nta kindi bakora uretse kuyihakana no guharanira gusibanganya ibimenyetso kugira ngo bataryozwa uruhare bayigizemo.

N’uyu Gahunde umaze igihe abundabunda mu Bufaransa iteka ahora akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside uko bwije n’uko bucyeye agamije kugoreka amateka ya Jenoside yagizemo uruhare.

Ukurikije ibigambo uyu muhezanguni w’umujenosideri yahurutuye wibaza niba atekereza akoresheje ubwonko cyangwa niba nta bwonko agira!

Gahunde icyo akwiye kumenya ni uko kuvuga amangambure mu gihe cyose hakomojwe kuri jenoside yagizemo uruhare sibyo bizamuhanaguraho icyasha cy’ubujenosideri.

Soma kandi:Ibindi bimenyetso bishimangira ko Chaste Gahunde ari umujenosideri kabombo

Gahunde ndetse n’izindi nterahamwe n’abajenosideri bakwiye kuzirikana ko mu gihe gikwiriye bazaryozwa uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko nta kure habaho ukuboko kw’ubutabera kutagera.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *